%brandDTD; %platformDTD; ]> Ishakisha Rishingiye ku Dufishi

Ishakisha Rishingiye ku Dufishi

Ishakisha rishingiye ku dufishi rituma ushobora gufungura udufishi, paji rubuga igaragara kuri buri gafishi, mu idirishya rimwe rya &brandShortName;. Ushobora gufungurira amahuza mu dufishi dushya, azatangiriramo mu gihe urimo gusoma paji igezweho. Si ngombwa gukoresha ishakisha rishingiye ku dufishi, ariko nurikoresha ushobora gusanga ari uburyo bwo gushakisha mu Rubuga burushijeho kuba bwiza, bwihuta cyane.

Muri iki gice:

Kurema no Gutangiza Udufishi

Kugira ngo ufungure agafishi gashya, kanda &accelKey;+T, uhitemo Dosiye > Agafishi Gashya, cyangwa ukande kabiri umwanya urimo ubusa mu Mwanya w'Agafishi.

Kugira ngo utangize ihuza mu gafishi, ushobora gukora kimwe mu bintu bikurikira:

Kugira ngo ufungurire URL iri mu Mwanya w'Ahantu mu gafishi gashya, andika maze URL ukande &altKey;+&enterKey;.

Kwimura Udufishi Mu Idirishya

Udufishi tugaragazwa uko wagiye udufungura, akenshi bishobora kutaba uko wabishakaga. Kugira ngo wimurire agafishi ahantu hatandukanye mu idirishya rya &brandShortName;, kanyererezeyo gusa ukoresheje imbeba yawe. Iyo urimo kunyereza agafishi, &brandShortName; igaragaza akarango kugira ngo kerekane aho agafishi kazimurirwa. Cyangwa se, ushobora gukoresha amahinanzira ya mwandikisho kugira ngo wimurire udufishi mu idirishya iyo bibaye ngombwa.

Gufunga Udufishi

Kugira ngo ufunge agafishi kagezweho, kanda &accelKey;+W, ukande buto ya Gufunga Agafishi, ukandishe hagati agafishi, cyangwa se uhitemo Dosiye > Gufunga Agafishi. Kugira ngo ufungi utundi dufishi atari agafishi kagezweho, kandisha iburyoukande &ctrlKey;, ukande agafishi maze uhitemo Gufunga Utundi Dufishi.

Kuboneza Ishakisha Rishingiye ku Dufishi

Kugira ngo uhindure ishakisha rishingiye ku dufishi &pref.plural; hitamo &pref.menuPath; maze ufungure umwanya w' Udufishi.

Inama n'Amacenga

Utumenyetso n'Ishakisha Rishingiye ku Dufishi
Gushyira utumenyetso ku tsinda ry'udufishi:
  1. Kanda &accelKey;+&shiftKey;+D cyangwa uhitemo Guhitamo Utumenyetso > Gushyira Utumenyetso Ku Dufishi Twose kugira ngo wongere udufishi twose turi mu idirishya rigezweho mu bubiko bw'utumenyetso bushya.
  2. Kugira ngo ufungurire utumenyetso mu dufishi, fungura ibikubiye mu bubiko bw'utumenyetso maze uhitemo Gufungurira mu Dufishi. Ushobora no gukandisha hagati ububiko kugira ngo ufungurire ibirimo mu dufishi. Utumenyetso tuzifungurira mu dufishi turiho, atari udushya.
Paji Ndasukirwaho nk'Udufishi
Aho gukoresha gusa paji rubuga nka paji ndasukirwaho yawe, ushobora gukora paji ndasukirwaho yawe wifashishije itsinda ry'udufishi. Hitamo imbuga makuru ukunda maze uzifungurire mu dufishi mu idirishya rimwe. Hitamo &pref.menuPath; maze ufungure umwanya Rusange. Munsi ya Paji Ndasukirwaho, kanda buto ya Gukoresha Paji Zigezweho. Noneho igihe ukanze buto y'Intangiro, imbuga makuru ukunda zizajya zitangiza ukanze rimwe gusa.
Kongeraho Buto y'Umwanyabikoresho w'Udufishi Dushya
Ushobora kongera buto y'Agafishi Gashya mu mwanyabikoresho kugira ngo bikorohere gufungura udufishi wifashishije kuboneza imyabikoresho yawe.
Amahinanzira ya mwandikisho
&brandShortName; ifite itsinda rinini ry'amahinanzira yerekeye ishakisha rishingiye ku dufishi; reba lisiti yose mu Mahinanzira ya Mwandikisho.
30 Kamena 2005

Copyright © 2003-2006 Contributors to the Mozilla Help Viewer Project.