%brandDTD; %platformDTD; ]> &brandFullName; Ibyatoranyijwe

&brandFullName; &pref.pluralCaps;

Iyi nyandiko isobanura &pref.plural; zose ziboneka mu &pref.pluralCaps; idirishya rya &brandFullName;.

Muri iki gice:

&pref.pluralCaps; Rusange

Paji Ndasukirwaho

Aha ushobora kugena paji (cyangwa itsinda ry'udufishi) &brandShortName; izerekana nuyitangiza cyangwa ugakanda buto y'Intangiriro. Andika aderesi mu mwanya w'Indangahantu.

Kanda Gukoresha Paji I(Zi)gezweho kugira ngo ukoreshe paji urimo gusura. Ushobora na none gukoresha paji ndasukirwaho zinyuranye. Iyo hafunguye udufishi turenga kamwe, iyi buto izatuma itsinda ry'udufishi ryose rifatwa nka paji ntangiriro.

Kugira ngo ugaragaze paji ndasukirwaho hakoreshejwe akamenyetso, kanda Gukoresha Akamenyetso.... Guhitamo ububiko bw'utumenyetso bwose bitangiza utumenyetso twose turimo mu dufishi.

Niba udashaka ko paji ndasukirwaho itangizwa, kanda Gukoresha Paji Iriho Ubusa.

Mucukumbuzi Mburabuzi

&brandShortName; igomba kugenzura kugira ngo ireba niba ari mucukumbuzi mburabuzi igihe itangira
Vivura ubu buryo niba ushaka ko &brandShortName; igenzura niba ari mucukumbuzi mburabuzi igihe itangira. Ibi bizatuma &brandShortName; ikoreshwa buri gihe hari porogaramu igerageje kugaragaza paji rubuga cyangwa igihe ufunguye dosiye ya HTML. Ushobora na none gukanda buto yo Kugenzura Ubu kugira hahite hakorwa igenzura.

Amagenamiterere y'Umwinjiro

Ikigo cyawe cyangwa Utanga Interineti ashobora kuguha cyangwa kugusaba gukoresha porogisi. Porogisi ikora nk'ihuriro hagati ya mudasobwa na Interineti. Ihagarika ibibazo byose byoherezwa kuri Interineti kugira ngo irebe niba ishobora gusubiza ikibazo hakoreshejwe ubwihisho bwayo. Porogisi zikoreshwa hagamijwe kongera ubushobozi, gushungura ibibazo, no guhisha mudasobwa yawe ntigaragare kuri Interineti kugira ngo umutekano wayo wiyongere. Akenshi porogisi usanga ari igice cy'urukutamuriro rukomatanye.

Agasanduku kiganiro k'Amagenamiterere y'Umwinjiro:

Umwinjiro utaziguye kuri interineti
Iki ni &pref.singular; mburabuzi. Gihitemo niba udashaka gukoresha porogisi.
Amagenamiterere ya porogisi nyamwitahura y'uru rusobemiyoboro
Hitamo iki niba ushaka ko &brandShortName; ihita itahura amagenamiterere ya porogisi y'urusobemiyoboro rwawe.
Ibonezaporogisi hakoreshejwe intoki
Hitamo iki niba udafite indahantu ya porogisi (URL). Baza ushinzwe sisitemu yawe amazina na nimero z'umuyoboro wa seriveri zikoresha porogaramu ya porogisi kuri buri seriveri y'urusobemiyoboro maze wandike ibisobanuro mu myanya ikwiye.
URL y'ibonezaporogisi ryikora
Niba aho ukorera hari dosiye y'ibonezaporogisi, baza ushinzwe sisitemu URL yayo maze uyandike hano. Kanda Kongera gutangira kugira ngo utangize amagenamiterere.

&pref.pluralCaps; by'Ubuzima Bwite

Umwanya w'Ubuzima Bwite ubamo &pref.plural; byerekeye ubuzima bwite bwawe. Uko ugenda ushakashaka ku rubuga, amakuru yerekeye aho wageze, paji wasuye, n'ibindi abikwa hano. Ushobora gukanda buto yo Gusiba bijyanye kuri buri gafishi uretse agafishi k'Amagambobanga kugira ngo usibe ayo makuru. Niba ushaka koko gusiba Amagambobanga yawe yose icyarimwe, kanda Kureba Amagambobanga Yabitswe maze ukande buto yo Kuvanamo Byose mu gasanduku kiganiro ka Mucungamagambobanga.

Gusiba Amagenamiterere y'Ibyatanzwe Bwite

&brandShortName; ituma na none ushobora gusiba ibintu bimwe na bimwe cyangwa byose ukanze &accelKey;+&shiftKey;+Del cyangwa uhitamo Ibikoresho > Gusiba Ibyatanzwe Bwite.... Ushobora kandi guhindura &pref.singular; kugira ngo utume &brandShortName; isiba ibyatanzwe byawe igihe ufunga &brandShortName;. &pref.pluralCaps; kubera ko biba biri mu gasanduku kiganiro ka Gusiba Ibyatanzwe Bwite.

Amateka

Aha ushobora kugena igihe ushaka ko &brandShortName; yibuka paji wasuye. Igihe mburabuzi ni iminsi 9.

Amafishi Yabitswe

Kubika amakuru nanditse mu mafishi no mu mwanya w'Ishakisha
Iyo wanditse amakuru mu mafishi rubuga, &brandShortName; yibuka ibyo wanditse maze igahita iguha ibitekerezo iyo wongeye kugira amakuru wandika. Kugira ngo uhagarike iyi myifatire, kura ivuvura kuri iki &pref.singular;.

Amagambobanga

Kwibuka Amagambobanga
&brandShortName; ishobora kubika mu mutekano amagambobanga wanditse mu mafishi rubuga kugira ngo bikorohere kwinjira mu mbuga makuru. Siba ibiri muri aka gasandukuvivura kugira ngo ubuze &brandShortName; kwibuka amagambobanga yawe.

Kugena/Guhindura Ijambobanga Ngenga...
&brandShortName; ishobora kurinda amakuru akomeye nk'amagambobanga n'ibyemezo byabitswe. Nurema Ijambobanga Ngenga, &brandShortName; izagusaba kuryandika rimwe kuri buri mukoro igihe cyose bikenewe. Ushobora kugena cyangwa guhindura ijambobanga ukanda iyi buto.

Gusiba Ijambobanga Ngenga...
Kanda iyi buto kugira ngo uvaneho ijambobanga ngenga ririho ubu. Bizagusaba kwinjiza ijambobanga ngenga ufite ubu kugira ngo ubikore.

Kureba Amagambobanga Yabitswe
Ushobora gucunga amagambobanga yabitswe no gusiba amagambobanga yihariye ukanda buto yo Kureba Amagambobanga Yabitswe.

Amateka y'Igikururwa

Mucungibikururwa (bivanwa mu Bikoresho, ukanda &accelKey;+J&accelKey;+Y, cyangwa ukanda buto yo Kureba Amateka y'Ibikururwa) ibika amahinanzira yerekeza ku biheruka gukururwa. &pref.plural; by'ibikururwa biboneka mu mwanya w'Ibikururwa.

Kuvana dosiye muri Mucungibikururwa:
Hitamo niba ilisiti ya dosiye ziheruka gukururwa iyungururwa bimaze gukururwa neza, cyangwa igihe usohotse muri &brandShortName;, cyangwa niba ushaka kuyungurura iyo lisiti n'intoki. Kugira ngo uyungurure iyo lisiti, kanda buto yo Gusiba Amateka y'Ibikururwa Ubu cyangwa buto yo Gusukura muri Mucungibikururwa.

Dosiyenyibutsa

Dosiyenyibutsa ni dosiye iremwa n'urubuga makuru ibika amakuru kuri mudasobwa yawe, nk'ibyo watoranyije igihe wasuraga urwo rubuga.

Kwemerera imbuga gushyiraho Dosiyenyibutsa
Ku buryo mburabuzi Dosiyenyibutsa ziba zifunguye. Vana ivuvura kuri iki &pref.singular; kugira ngo uhagarike gukoresha Dosiyenyibutsaa. Icyitonderwa ni uko imbuga zimwe na zimwe zishobora kudakora neza iyo Dosiyenyibutsa zihagaritswe.

Kugira ngo ugaragaze Mucungadosiyenyibutsa kanda Kureba Dosiyenyibutsa.

Ibindi bisobanuro ku Dosiyenyibutsa, &pref.plural; byihariye, no ku kuntu ushobora kugena imbuga zemerewe kubika Dosiyenyibutsa muri mudasobwa yawe ushobora kubibona usoma ibijyanye no Gucunga Dosiyenyibutsa.

Ubwihisho

Paji ureba ubusanzwe ziba zibitswe mu bubiko bw'ubwihisho bwihariye kugira ngo ziboneke vuba igihe wongeye gusura iyo paji. Ushobora kugena ingano y'umwanya wa disiki ubwihisho bushobora gukoresha aha.

&pref.pluralCaps; by'Ibikubiyemo

Guhagarika Amadirishya y'Ibyiramburirahejuru
Ku buryo mburabuzi, &brandShortName; ihagarika amadirishya y'ibyiramburirahejuru bitesha umutwe ku mbuga makuru. Gukura ivivura kuri iki &pref.singular; bizahagarika guhagarika ibyiramburirahejuru.

SImbuga makuru zimwe na zimwe zikoresha bikwiye amadirishya y'ibyiramburirahejuru. Bityo, ushobora gutuma izi mbuga zifungura ibyiramburirahejuru. Kugira ngo ubikore, kanda Imbuga Zemerewe, andika izina ry'urubuga, maze ukande Kwemerera.

Kugira ngo uvane urubuga makuru ku ilisiti, ruhitemo maze ukande Kuvanamo Urubuga. Kugira ngo usibe ilisiti burundu, kandaKuvanamo Imbuga Zose.

Kumenyesha igihe imbuga makuru zigerageje kwinjiza imigereka cyangwa insanganyamatsiko
&brandShortName; izakubaza buri gihe kwemeza kwinjiza imigereka cyangwa insangamatsiko. Kugira ngo ibuze amatangizayinjiza atifujwe ashobora gutuma habaho kwinjiza bitunguranye, &brandShortName; irakumenyesha iyo hagize urubuga makuru rugerageza kwinjiza umugereka cyangwa insanganyamatsiko maze igahagarika itangizayinjiza. Kugira ngo wemerere kwinjiza ibivuye ku mbuga zimwe na zimwe, kanda Amarengayobora, wandike izina ry'urubuga, maze ukande Kwemerera. Kuvana ivivura kuri iki &pref.singular; kugira ngo uhagarike kumenyesha ku mbuga zose.

Gutangiza Amashusho
Ku buryo mburabuzi, amashusho atangizwa kuri paji rubuga. Kuvana ivivura kuri iki &pref.singular; kugira ngo uhagarike amashusho burundu.

Bijyanye n'uko wafunguye amashusho, ushobora guhindura imbuga zahagaritswe cyangwa imbuga zishobora gutangiza amashusho ukanda Amarengayobora. Andika urubuga ushaka kwemerera/kwangira amashusho maze ukande Kwemerera kugira ngo wemere amashusho, cyangwa ukande Guhagarika kugira ngo uhagarike amashusho.

Kwemeza Java
Java ni ururimi nyandikaporogaramu ruzwi cyane rukoreshwa ku rubuga rwahanzwe na Sun Microsystems. Porogaramu imwe ya Java ishobora gukorera ku bwoko bwinshi butandukanye bwa mudasobwa, bityo bigatuma abandikaporogaramu badakenera kurema verisiyo itandukanye ya buri porogaramu kuri buri mudasobwa. Kura ivivura kuri iki &pref.singular; kugira ngo uhagarike apuleti za Java muri &brandShortName;. Ni ngombwa kumenya ko kugira ngo apuleti za Java zikore, ugomba kwinjizamo agacomekwamo ka Java.

Kwemeza JavaScript
JavaScript ni ururimi nyandikaporogaramu ubusanzwe rukoreshwa mu kubaka za paji rubuga. JavaScript akenshi ikoreshwa mu kwemeza amafishi mu buryo buyega no guhitamo za buto. Guhagarika JavaScript bishobora gutuma imbuga zimwe na zimwe zidakora neza.

Amagenamiterere Ahanitse ya JavaScript

Kwimura cyangwa gusubiramo ingano y'amadirishya ariho
Gukura ivivura kuri iki &pref.singular; kugira ngo uhagarike kwimura no guhindura ingano y'amadirishya ukoresheje uduporogaramu.
Kuzamura cyangwa kumanura amadirishya
Gukura ivivura kuri iki &pref.singular; kugera ngo umenye neza ko uduporogaramu tudashobora kuzamura cyangwa kumanura amadirishya.
Guhagarika cyangwa gusimbura ibikubiye mu bivugwaho
Kura ivivura kuri iki &pref.singular; kugira ngo ubuze za paji rubuga guhagarika cyangwa guhindura ibikubiye mu bivugwaho bya &brandShortName;.
Guhisha umwanya w'imimerere
Gukura ivivura kuri iki &pref.singular; kugira ngo ugaragaze ku ngufu umwanya w'imimerere mu madirishya y'ibyiramburirahejuru.
Guhindura inyandiko w'umwanya w'imimerere
Gukura ivivura kuri iki &pref.singular; kugira ngo uhagarike inyereza ry'inyandiko wo mu mwanya w'imimerere ridashimishije no guhisha aderesi y'Urubuga.

Imyandikire & Amabara

Imyandikire Mburabuzi n'Ingano
Za paji rubuga akenshi zigaragazwa mu myandikire n'ingano byagaragajwe hano. Nyamara, za paji rubuga zishobora kwirengagiza aya mahitamo keretse ubigennye ukundi mu gasanduku kiganiro k'Imyandikire Ihanitse.

Kanda buto ya Bihanitse... kugira ngo ubone imyandikire yindi &pref.plural;.

Agasanduku kiganiro k'Imyandikire Ihanitse:

  1. Uhereye ku Imyandikire ya ilisiti iramburwa imanuka, hitamo agaporogaramu/itsinda rurimi. Urugero, kugira ngo ugene imyandikire mburabuzi y'indimi/uduporogaramu two mu Burayi bw'Iburengerazuba (Ikilatini), hitamo By'Iburengerazuba. Ku byerekeye ururimi/agaporogaramu katarashyirwa ku ilisiti, hitamo Izindi Ndimi.
  2. Hitamo niba inyandiko ugereranyije ugomba kuba serif (nka "Times New Roman") cyangwa sans-serif (nka "Arial"). Maze ugaragaze ingano y'imyandikire ushaka ku mwandiko ugereranyije.
  3. Garagaza imyandikire igomba gukoreshwa kuri Serif, Sans-serif n'imyandikire ya Mwanyumwe. Ushobora na none guhindura ingano y'imyandikire Mwanyumwe.

Byongeye, ushobora kugena ingano y'imyandikire nto ishoboka yo gukoresha kuri mugaragaza. Ibi bishobora kugira akamaro ku mbuga zimwe na zimwe zikoresha imyandikire mito cyane isomeka bivunanye.

Gutuma paji zihitiramo imyandikire yazo, mu mwanya w'iyo nahisemo haruguru
Ku buryo mburabuzi &brandShortName; ikoresha imyandikire yagenywe n'uwanditse paji rubuga. Guhagarika iki &pref.singular; bizatuma ahubwo imbuga zose zikoresha ku ngufu imyandikire mburabuzi yawe.

Isobekanyuguti
Isobekanyuguti ryatoranyijwe aha rizakoreshwa mu kugaragaza paji ziterekana isobeka ryo gukoreshwa.

Agasanduku Kiganiro k'Amabara:

inyandiko n'Imbuganyuma
Aha ushobora guhindura ibara mburabuzi ry'inyandiko n'imbuganyuma ryo gukoreshwa kuri paji rubuga ziterekanye ibyo bisobanuro. Kanda ku ngero z'amabara kugira ngo uhitemo amabara.

Koresha amabara ya sisitemu
Shyira ivivura kuri iki &pref.singular; kugira ngo ukoreshe amabara yagenwe mu magenamiterere ya OS yawe aho gukoresha amabara yagaragajwe haruguru.

Amabara ya Mahuza
Aha ushobora guhindura amabara mburabuzi y'amahuza Mbuga. Kanda ku ngero z'amabara kugira ngo uhitemo amabara.

Guca umurongo ku mahuza
Ku buryo mburabuzi, amahuza acibwaho umurongo kuri paji rubuga. Vana ivivura kuri iki &pref.singular; kugira ngo ugihagarike. Wibuke ko imbuga nyinshi zigaragaza amategeko yazo bwite agenga igenamisusire kandi ko iki &pref.singular; nta ngaruka kigira kuri izo mbuga.

Gutuma paji zishobora kwihitiramo amabara yazo, mu mwanya w'ayo nahisemo haruguru
Ku buryo mburabuzi, &brandShortName; ikoresha amabara yagenwe n'uwanditse paji rubuga. Guhagarika iki &pref.singular; bizatuma ahubwo imbuga zose zikoresha amabara mburabuzi ku ngufu.

&pref.pluralCaps; by'Udufishi

Gufungura amahuza ashobora gufungurira amadirishya mashya mu:
Iki &pref.singular; kigenzura amahuza avuye ku zindi porogaramu cyangwa kuri paji rubuga asaba gufungurirwa mu madirishya mashya afungurirwa mu madirishya mashya cyangwa mu dufishi dushya mu idirishya riheruka gufungurwa.

Icyitonderwa: Niba wahisemo gufungurira amahuza mu dufishi dushya, &brandShortName; izirengagiza iki &pref.singular; nuko izafungure idirishya rishya ihereye ku ihuza niba uwanditse paji yagaragaje ko idirishya rishya rigomba kugira ingano yagenwe, kubera ko paji zimwe na zimwe zishobora kugaragara neza iyo zifite ingano yagenwe gusa.

Guhisha umwanya gafishi gusa iyo hari urubuga makuru rumwe rufunguye
Niba urimo kureba gusa paji rubuga imwe mu idirishya rya &brandShortName; , umwanya gafishi ntabwo ugaragara. Kura ivivura kuri iki &pref.singular; kugira ngo werekane umwanya gafishi.

Guhitamo udufishi dushya uhereye mu mahuza
Iyo ukandishije hagati amahuzarubuga (cyangwa ugatsindagira &accelKey; igihe ukandisha buto y'imbeba y'ibubomoso), amahuza azafungurirwa mu gafishi gashya. Ako gafishi ntikazahita kerekanwa; kazatangizwa mu gafishi mbuganyuma. Genzura iki &pref.singular; kugira ngo utangize ahubwo ihuza mu gafishi mbuganyuma, bizahita byerekana ako gafishi.

Kumenyesha mu gihe cyo gufunga udufishi tunyuranye
Iyo ufunze idirishya rifite udufishi tunyuranye, &brandShortName; izakubaza kwemeza icyo uhisemo. Ibi bituma udafunga bitunguranye idirishya ryose igihe wifuza gufunga gusa agafishi kagezweho. Kuvana ivivura kuri aka gasanduku kiganiro kugira ngo utaruke imenyesha maze utume &brandShortName; ijya ihita ifunga idirishya.

&pref.pluralCaps; by'Ibikururwa

Uyu mwanya ugenzura uko &brandShortName; ikoresha ubwoko butandukanye bwa dosiye nka porogaramu, dosiye zahinwe, na dosiye za mutwaramakuru.

Ububiko bw'Ibikururwa

Kumbaza aho kubika buri dosiye
&brandShortName; izakubaza aho ushaka kubika dosiye buri gihe hagize dosiye ukurura.

Kubika dosiye zose muri ubu bubiko:
Iki ni &pref.singular; mburabuzi cyo muri &brandShortName;, naho ububiko mburabuzi ni Ibiro. Ushobora kugena ububiko butandukanye buzabikwamo ibikururwa ukanda buto yaGushakisha.

Mucungibikururwa

Kwerekana Mucungibikururwa igihe hagize igitangira gukururwa
Guhitamo niba ushaka cyangwa udashaka ko Mucungibikururwa ihita igaragara igihe hatangiye kugira igikururwa.

Gufunga mucungibikururwa ibikururwa nibirangira
Guhitamo niba ushaka cyangwa udashaka ko Mucungibikururwa ifungwa igihe hatangiye kugira igikururwa.

Gukurura Ibikorwa

Agasanduku kiganiro ko Gukurura Ibikorwa, gashobora gufungurwa ukanze buto yo Kureba & Guhindura Ibikorwa..., karimo ubwoko bwa dosiye wakuruye. Ushobora guhitamo icyo &brandShortName; yakora igihe ukanze ubwoko bwa dosiye bwihariye ushaka guhindura maze ugakanda buto yo Guhindura Igikorwa....

Iki kizagaragaza agasanduku kiganiro ka Guhindura Igikorwa, ushobora gutoranyirizamo ubwoko bwa dosiye bwafunguwe na porogaramu mburabuzi, bwafunguwe na porogaramu yatoranyijwe n'ukoresha, yabitswe kuri disiki, cyangwa yerekanwe n'agacomekwamo kinjijwemo. Urugero, nubona dosiye z'ibisakazamakuru nyinshi kuri paji rubuga, ushobora gushaka kugena ko &brandShortName; ifungura buri gihe dosiye z'ibisakazamakuru muri mucurangibisakazamakuru yawe aho kubaza aho ushaka kubika buri dosiye y'ibisakazamakuru.

Kugira ngo ukureho itegeko rihita ryizana ku bwoko bwa dosiye, hitamo ubwo bwoko bwa dosiye mu gasanduku kiganiro ka Gukurura Ibikorwa maze ukande buto ya Kuvanaho Igikorwa.

&pref.pluralCaps; Bihanitse

Umwanya uhanitse ubamo &pref.plural; byinshi bidakunda gukoreshwa n'abantu benshi ariko bikaba bifite akamaro ndetse rimwe na rimwe bikagirira abantu bamwe &pref.plural; akamaro kanini.

Agafishi ko Rusange

Imikoresherezwe

Gutuma inyandiko utoranywa hakoreshejwe mwandikisho
Izwi na none ku izina rya Caret Browsing, igena niba inyoborayandika iyega igaragara, bigatuma ushobora guhitamo inyandiko ukoresheje mwandikisho. Bimwe mu bigufasha gukoresha, nka musoma mugaragaza na mutubura mugaragaza, bikoresha sisitemu ya kareti kugira ngo bigene igice cya mugaragaza cyo gusoma cyangwa gutubura. Ushobora guhinduranya ubu buryo ukanda F7.

Gutangira Gushaka Igihe Utangiye Kwandika
Iyo iki &pref.singular; gifunguye, &brandShortName; izashaka kuri paji rubuga igezweho icyo wanditse uko ugenda ucyandika. Mu gihe ushakisha inyandiko wanditse kuri paji , Umwanyabikoresho wo Gushaka uzahita ugaragara ku mpera y'idirishya kugira ngo werekane amakuru yerekeye ibyo wabonye.

Gushakisha

Gusubiramo Ingano y'Amashusho Manini Kugira ngo Ukwire mu Dirishya ya Mucukumbuzi
Iki kiranga ni kimwe niboneka muri Internet Explorer. Gituma amashusho manini cyane ku buryo atajya kuri mugaragaza ahita yitubya ku buryo ushobora kubona ifoto yose. Kanda ku ishusho kugira ngo ubone ingano yaryo yose.

Gukoresha Nyamwinyereza
Nyamwinyereza ni ikiranga gifite akamaro gituma ushobora kunyereza paji nta kindi ukoze keretse gutsindagira buto y'imbeba yo hagati (akenshi usanga ari iringi nyereza) maze ukimura imbeba uyizamura cyangwa uyimanura. Abantu bamwe ntibabikunda, bityo nyamwinyereza ishobora guhagarikwa hakoreshejwe iki &pref.singular;.

Gukoresha Inyereza Rinyorotse
Kunyereza bikorwa neza bishobora kugira akamaro kanini cyane iyo usoma paji nyinshi kandi ndende. Ubusanzwe, iyo ukanze Paji Hasi, igaragara rihita ritarukira kuri paji ikurikira. Iyo ari inyereza rikorwa neza, paji imanuka buhoro buhoro, ku buryo ushobora kubona uko inyerera. Ibi bituma byoroha gusubiramo gusoma uhereye aho wari ugeze mbere.

Indimi

Paji rubuga zimwe na zimwe ziboneka mu ndimi nyinshi. Kanda buto ya Guhindura Indimi... kugira ngo ugene ururimi uhisemo.

Agasanduku Kiganiro k'Indimi:
Kugira ngo wongereho ururimi, kanda Guhitamo Ururimi rwo Kongeraho..., hitamo ururimi, maze ukande buto ya Kongeraho. Kuvanaho uruhitamo kuri lisiti y'indimi zikora maze ugakanda buto ya Gukuraho.

Ushobora kongera gutondekanya indimi kugira ngo ugene urwo wahisemo mu gihe paji itanzwe mu ndimi wahisemo ebyiri cyangwa zirenga. Bikore wifashishije buto za Kuzamura no Kumanura.

Agafishi ko Kuvugurura

&brandShortName; ishobora kugenzura ko ibyavuruwe ku migereka yinjijwemo, insanganyamatsiko, cyangwa &brandShortName; ubwayo biboneka.

Guhita ugenzura ibyavuguruwe ku:
Ku buryo mburabuzi &brandShortName; ihita igenzura ibyavuguruwe kuri yo, ku migereka no ku nsanganyamatsiko, no kuri mushakisha kugira ngo buri gihe ujye ugira verisiyo iheruka kuvugururwa. Ushobora kuzimya iyi myifatire ukura ivivura ku gasanduku kiganiro bireba hano.

Iyo ibyavuguruwe kuri &brandShortName; byabonetse,

Kumbaza icyo nshaka gukora
Ibyavuguruwe kuri &brandShortName; bihita byinjizwa uko bimeze ku buryo mburabuzi. Hitamo iki &pref.singular; kugira ngo ugenzure n'intoki uburyo n'igihe ibyavuguruwe byinjizwa.
Guhita ukurura no kwinjiza icyavuguruwe
Iyo iki &pref.singular; gitoranyijwe, icyavuguruwe kuri &brandShortName; kizahita gikururwa maze kizinjizwe ubutaha &brandShortName; niyongera gutangizwa. &pref.singular; cyaKumenyesha niba ibi bizahagarika imigereka cyangwa insanganyamatsiko kigena niba uzamenyeshwa mbere yo kwinjiza icyavuguruwe bikazasaba ko umugereka cyangwa insanganyamatsiko bitajyanye ihagarikwa kubera ko nta verisiyo bijyanye nshyashya ihari. Imenyesha rizatuma wimurira kwinjiza icyavuguruwe ikindi gihe, nubwo bishobora kubangamira ibintu byongewemo.
Niba imigereka n'insanganyamatsiko zose biberanye cyangwa zishobora kuvugururwa kugira ngo bijyanye, icyavuguruwe cya &brandShortName; kizinjizwa. Mu kongera gutangira uzasabwa kwinjiza ibyavuguruwe ku migereka no ku nsanganyamatsiko bikenewe byose kugira ngo ukomeze kubikoresha.

Kwerekana Amateka y'Ibyavuguruwe
&brandShortName; ihita ibika ibyavuguruwe winjijemo. Ushobora kureba imakuru abyerekeye ukanda iyi buto.

Icyitonderwa: Ugomba kuba ukoresha &brandShortName; nk'umuyoboziroot cyangwa ukoresha winjije &brandShortName; kugira ngo winjize ibyavuguruwe kuri &brandShortName;.

Agafishi k'Umutekano

Porotokole

Gukoresha SSL 3.0
Yerekana niba ushaka kohereza cyangwa kwakira amakuru yahawe umutekano hakoreshejwe SSL3 (Urwego rwa 3 rw'Akugara Kizewe ka Soketi). Iyi ni porotokole ifasha mu guhana amakuru n'imbuga makuru nta kibazo. Kuyihagarika byakubuza gusura imbuga zimwe zizewe.

Gukoresha TLS 1.0
Yerekana niba ushaka kohereza cyangwa kwakira amakuru yahawe umutekano hakoreshejwe TLS (Umutekano w'Akugara k'Itwara), porotokole izwiho kwizerwa cyane kurusha SSL3. Icyitonderwa ni uko Imbuga makuru zimwe na zimwe zishobora kutemera iyi porotokole. Kuyihagarika byakubuza gusura imbuga zimwe zizewe.

Iburira

Kugera Iburiramutekano
Kanda iyi buto kugira ngo ugene imiterere y'iburira &brandShortName; igaragaza mu gihe urimo gushakashaka mu rubuga.

Ibyemezo

Ibyemezo bifasha mu gusobeka no gusobanura imyinjiro ku mbuga zizewe.

Iyo urubuga makuru rusaba icyemezo:
Iyo urubuga makuru rusabye umwinjiro wizewe, &brandShortName; izahita ku buryo mburabuzi ikoresha icyemezo gikwiye. Niba ushaka guhitamo icyemezo ukoresheje intoki (urugero, niba hari ubwoko bw'isobeka ushaka gukoresha mu mwanya w'ubuhita butoranywa), hitamo &pref.singular; Kumbaza buri gihe bityo uzashobora kugenzura nyabyo ibyemezo ukoresha mu gihe ushakisha.

Kureba Ibyemezo
Kanda iyi buto kugira ubone ibyemezo byabitswe, uzane ibyemezo bishya, maze ubike cyangwa usibe ibyemezo bishaje muri &brandShortName;.

Lisiti z'Ibyanzwe
&brandShortName; ishobora gukoresha Lisiti z'Ibyemezo Byanzwe (bita na none CRLs) kugira ngo umenye neza ko ibyemezo byawe byemewe. Kanda buto yaLisiti z'Ibyanzwe kugira ngo ucunge CRLs zinjijwe muri mudasobwa yawe.

Igenzura
OCSP (Porotokole y'Imimerere y'Ibyemezo kuri Interineti) ni uburyo bwo kwemeza ibyemezo byawe buri gihe birebwe cyangwa bikoreshejwe. &brandShortName; ntabwo ikoresha OCSP ku buryo mburabuzi, ariko niba ushaka kuyifungura, ushobora kubikorera hano. Birashoboka cyane ko utazakenera kubihindura keretse bisabwe n'imiterere ya Interineti yawe.

Apareye z'Umutekano
Apareye z'Umutekano zishobora gusobeka no gusobanura imyinjiro no kubika ibyemezo n'amagambobanga. Niba ushaka gukoresha indi apareye y'umutekano itari iyo muri &brandShortName;, kanda buto z'Apareye z'Umutekano.

Agafishi Karwanya Ubujuranterineti

Genzura niba urubuga ndimo gusura rushobora kuba ari uruhimbano
Vivura ubu buryo niba ushaka ko &brandShortName; igenzura byimazeyo niba urubuga urimo gusura rushobora kuba rugerageza kugushuka ngo utange amakuru yawe bwite.

Gukoresha ilisiti yabitswe hafi
Iyo ubu buryo butoranyijwe , &brandShortName; izagenzura urubuga rugezweho ishingiye ku ilisiti yabitswe kuri mudasobwa yawe. Nta bwatanzwe bizimurirwa kuri za mutangibyatanzwe zindi. Kubera ko uburyo n'imbuga ziba amakurunterinet zihinduka vuba vuba, ubu buryo bw'umutekano bushobora budashobora kutaba bwiza nko gukoresha mutangibyatanzwe.

Habazwa
Iyo ubu buryo butoranyijwe, &brandShortName; izohereza ibyatanzwe kuri paji igezweho binyujijwe mu kwihuza na mutangibyatanzwe yindi kugira ngo igenzure ibiyiranga . Ubu buryo butanga umutekano uhanitse cyane, ariko wibuke kureba politiki yerekeye ubuzima bwite bwa mutangibyatanzwe mbere yo guhitamo ubu buryo.

24 Gicurasi 2006

Copyright © 2003-2006 Contributors to the Mozilla Help Viewer Project.