%brandDTD; %platformDTD; ]> &brandFullName; Indango y'Ibikubiyemo

&brandFullName; Indango y'Ibikubiyemo

Iyi ndango y'ibikubiyemo isobanura buri kigize ibikubiyemo mu idirishya rya &brandFullName; ry'ibanze.

Muri iki gice:

&brandShortName;

Ibyerekeye &brandFullName;

Igaragaza agasanduku kiganiro karimo amakuru yerekeye &brandShortName;, harimo na verisiyo igezweho n'ilisiti y'incamake y'amakeredi.

Ibyatoranyijwe...

Igaragaza &pref.pluralCaps; idirishya, ushobora guhinduriraho byinshi &pref.plural; muri &brandShortName;.

Kuva muri &brandShortName;

Ifunga amadirishya ya &brandShortName; yose, igahagarika ibirimo gukururwa byose, maze ikava muri &brandShortName; burundu. Iyo ushoboye guhitamo iki kiri mu bikubiyemo gifite agafishi cyangwa idirishya rifunguye rirenga rimwe, &brandShortName; izagusaba kwemeza ihitamo ryawe kugira ngo ikurinde kuvamo utabishaka. Ushobora guhagarika iri burira ukura ivuvura ku kazu vivura ka Kumenyesha igihe hafungwa udufishi tunyuranye mu mwanya w'Udufishi wa &pref.menuPath;. &brandShortName; na yo izakuburira niba hari dosiye urimo gukurura.

Dosiye

Idirishya Rishya

Ifungura idirishya rya &brandShortName; rishya.

Agafishi Gashya

Ifungura agafishi ka mucukumbuzi gashya mu idirishya rya &brandShortName; rigezweho.

Gufungura Ahantu...

Imurika umwanya wa URL wa &brandShortName; kugira ngo ushobore kwandika umwanya mushya wo gusura.

Gufungura Dosiye...

Igaragaza agasanduku kiganiro ka Gufungura Dosiye ushobora gutoranyirizamo dosiye uyivanye ku bubiko disiki bwawe cyangwa mu rusobemiyoboro. Ushobora kureba ubwoko bwinshi bwa dosiye muri &brandShortName;, harimo na dosiye za HTML/XML, dosiye z'amashusho, imyandiko n'izindi.

Gufunga (Idirishya)

Ifunga idirishya rigezweho.

Gufunga

Ifunga agafishi kagezweho igahitamo agafishi k'iburyo cyane. Iki kiri mu bikubiyemo kiboneka gusa iyo hari agafishi ka mucukumbuzi gafunguye ubu.

Kubika Paji Muri...

Ibika paji urimo kunyuranyuramo. Ushobora guhitamo kubika paji yose (iriho n'ibishushanyo), mbese paji ya HTML igezweho, cyangwa inyandiko uyiriho gusa.

Kohereza Ihuza...

Ifungura idirishya ryandikirwamo imeyili hakoreshejwe porogaramu mburabuzi ya imeyili ya mudasobwa yawe kugira ngo ushobore kohereza ubutumwa bufite ihuza na paji igezweho.

Itunganyarupapuro...

Igaragaza agasanduku kiganiro k'Itunganyarupapuro ushobora kugeneraho amagenamiterere y'icapa nka marije, imitwe n'impera mpangano, n'icyerekezo cy'urupapuro.

Igaragaza igaragazambere ry'uko inyandiko igezweho izagaragara imaze gucapwa. Yerekana amagenamiterere mu agasanduku kiganiro k'Itunganyarupapuro n'ibyivuzo by'umwanditsi w'urupapuro.

Gucapa...

Igaragaza agasanduku kiganiro ko Gucapa, ushobora kugeneraho umubare wa kopi zicapwa, n'ibindi. Kanda YEGO kugira ngo ucape urupapuro.

Kuvana Hanze...

Ifungura agasanduku kiganiro ka Nyoborizana, gatuma ushobora kuvana &pref.plural;, utumenyetso, amateka, amagambobanga n'andi makuru muri mucumbuzi nka Microsoft Internet Explorer, Netscape, Mozilla cyangwa Opera.

Gukora Hatariho Interineti

Ihindaguranya uburyo bwo gukorera kuri Interineti no gukora itariho. Uburyo bwo gukora itariho butuma ubona paji rubuga wasuye utinjiye kuri Interineti.

Kusohokamo Kuvamo

Ifunga amadirishya ya &brandShortName; yose, igahagarika ibirimo gukururwa byose, maze igasohoka muri &brandShortName; burundu. Nushobora guhitamo iki kiri mu bikubiyemo hafunguye agafishi cyangwa idirishya rirenze rimwe, &brandShortName; izagusaba kwemeza icyo uhisemo kugira ngo udasohoka bigutunguye. Ushobora gufunga iri burira ukura ivuvura ku gasandukuvivura ka Kuburira igihe hafungwa udufishi tunyuranye mu mwanya w'Udufishi wa &pref.menuPath;. &brandShortName; izanakuburira niba hari dosiye urimo gukurura.

Guhindura

Kuvaho

Ikuraho igikorwa cya nyuma mu mwanya w'inyandiko. Iyo nyuma y'aho udashaka gukuraho igikorwa, ukoresha ibwiriza ryo Gusubiramo.

Gusubiramo

Isubiramo ibwiriza rya nyuma ryo Kuvaho.

Gukata

Ikata inyandiko watoranyijwe iwukuye mu mwanya w'inyandiko ikawubika mu bubikokoporora. Omeka inyandiko ahandi ukoresheje ibwiriza ryo Komeka.

Gukoporora

Ikopororera inyandiko watoranyijwe mu bubikokoporora. Omeka inyandiko mu mwanya w'inyandiko ukoresheje ibwiriza ryo Gukoporora.

Komeka

Yomeka inyandiko wabitswe mu bubikoporora mu mwanya w'inyandiko.

Gusiba

Isiba inyandiko watoranyijwe iwuvana mu mwanya w'inyandiko.

Guhitamo Byose

Itoranya inyandiko wose n'ibindi byose biri kuri paji.

Gushaka kuri Iyi Paji...

Igaragaza Umwanyabikoresho w'Ishakisha ku mpera z'idirishya rya mucukumbuzi. Andika inyandiko wifuza gushaka mu mwanyabikoresho, maze uko ugenda wandika &brandShortName; izajya ihita ishaka inatoranye aho inyandiko wanditse uboneka bwa mbere kuri paji. Kanda Gushaka Ibikurikira cyangwa Gushaka Ibibanza kugira ngo ushake ahandi uwo mwandiko uboneka kuri paji, maze ukande Kugaragaza Byihariye kugira ngo ugaragaze byihariye aho inyandiko ugaragara kuri paji.

Kongera Gushaka

Ishakisha aho inyandiko wagaragajwe wongera kuboneka iyo hakoreshwa ibwiriza ryo Gushaka muri Iyi Paji....

&pref.pluralCaps;

Igaragaza &pref.pluralCaps; idirishya, shobora guhinduriraho &pref.plural; nyinshi muri &brandShortName;.

Kureba

Imyanyabikoresho

Ihinduranya igaragara ry'umwanyabikoresho w'ibuganya, ubusanzwe uba urimo buto zemewe z'ibuganya (Inyuma, Imbere, Guhagarara, n'izindi).

Umwanyabikoresho w'Utumenyetso

Ihinduranya igaragara ry'umwanyabikoresho w'utumenyetso, uba urimo utumenyetso twerekeza ku mbuga zinyuranye.

Kuboneza...

Igaragaza agasanduku kiganiro k'ibonezamwanyabikoresho. Ushobora kunyereza no kumanura buto uzijyana cyangwa uzivana muri iyi myanyabikoresho. Ushobora na none right-clickgukanda &ctrlKey;, click umwanyabikoresho w'ibuganya maze ugahitamo Kuboneza... kugira ngo werekane aka gasanduku kiganiro.

Umwanya Mimerere

Ihinduranya igaragara ry'umwanya w'imimerere, uri ku mpera y'idirishya. Umwanya w'imimerere ugaragaza amakuru y'ingirakamaro yerekeye paji ariko ashobora kuba adakenewe na buri wese.

Umwanyaruhande ushobora kugaragaza utumenyetso twawe cyangwa amateka y'ishakisha. Buri gihe ushobora gufunga Umwanyaruhande ukanda X iri mu nguni yo hejuru iburyo.

Ibimenyetso

Igaragaza Umwanyaruhande w'Utumenyetso, utuma utumenyetso twawe tugaragara buri gihe. Ibi bishobora kugira akamaro kanini iyo ukunda gukoresha utumenyetso.

Amateka

Igaragaza Umwanya w'Amateka, ugenda ubika imbuga wasuye. Kugira ngo uhindure umubare w'iminsi urubuga rugomba kwibukwa, hitamo &pref.menuPath; maze uhitemo Umwanya w'Ubuzima Bwite.

Guhagarika

Ihagarika gutangiza paji urimo gushakishaho. Ibi ni kimwe no gukanda buto yo Guhagarika mu mwanyabikoresho.

Kongera Gutangiza

Izana verisiyo nshyashya ya paji igezweho. Ibi kimwe no gukanda buto yo Kongera Gutangira mu mwanyabikoresho.

Ingano y'inyandiko

Niba inyandiko uri kuri paji rubuga ukabije kuba muto cyangwa munini, ushobora kuwuhindura uwuha ingano irushijeho kuba nziza.

Kongera

Igaragaza umwanya uri kuri paji rubuga urushijeho kuba munini. Ushobora na none kubikoresha imbeba (reba Amahinanzira y'Imbeba kugira ngo umenye uko bikorwa).

Kugabanya

Igaragaza inyandiko uri kuri paji rubuga urushijeho kuba muto. Ushobora na none kubikoresha imbeba (reba Amahinanzira y'Imbeba kugira ngo umenye uko bikorwa).

Gisanzwe

Igaragaza inyandiko uri kuri paj rubuga mu ngano yawo isanzwe.

Imisusire ya Paji

Ituma ushobora guhitamo imisusire ya paji rubuga igezweho. Ku buryo mburabuzi hatoranywa, "Basic Page Style" keretse umwanditsi agaragaje mburabuzi itandukanye.

Nta Misusire

Ikuraho ibonezamisusire kuri paji.

Imisusire ya Paji y'Ibanze

Igaragaza paji ifite imisusire rusange yagaragajwe n'umwanditsi.

Iyo umwanditsi yagaragaje imisusire ya paji y'inyongera, &brandShortName; izayitondeka hano kugira ngo ushobore guhitamo.

Isobekanyuguti

Ituma ushobora guhindura n'intoki isobekanyuguti kuri paji rubuga. &brandShortName; akenshi ihita ibikora.

Inkomoko ya Paji

Igaragaza kodi nkomoko y'inyandiko igezweho.

Mugaragaza Yuzuye

Igaragaza idirishya ryuzuye mugaragaza. Niba umwanyabikoresho w'ibuganya utagaragara, ushobora kugaruraho idirishya igihe cyose ukanda F11.

Amateka

Ibikubiye mu Amateka birimo ilisiti y'imbuga makuru ziheruka gusurwa vuba aha.

Inyuma

Ibuganya isubira inyuma paji imwe mu mateka. Ibi ni kimwe no gukanda buto ya Inyuma mu mwanyabikoresho.

Imbere

Ibuganya ijya imbere paji imwe mu mateka. Ibi ni kimwe no gukanda buto ya Imbere mu mwanyabikoresho.

Intangiriro

Igaragaza paji ndasukirwaho yawe. Ibi ni kimwe no gukanda buto ya Intangiriro mu mwanyabikoresho w'ibuganya. Kugira ngo uhindure ipaji ndasukirwaho, hitamo &pref.menuPath; maze ufungure umwanya waRusange. Ushobora kugena gukoresha paji iriho ubusa, paji igezweho (cyangwa itsinda gafishi), akamenyetso, cyangwa aderesi yinjijwemo n'intoki.

Udufishi Duheruka Gufungwa

Ituma ushobora kugarura agafishi uheruka gufunga mu idirishya rigezweho ugatoranya mu ilisiti. Reba ikivugwa kuGufunga no Kugarura Udufishi kugira ngo ubone ibindi bisobanuro.

Kwerekana mu Mwanyaruhande

Igaragaza Umwanyaruhande w'Amateka, ugenda ubika imbuga wasuye. Kugira ngo uhindure umubare w'iminsi urubuga rugomba kwibukwamo, hitamo &pref.menuPath; maze uhitemo umwanya w'Ubuzima Bwite.

Utumenyetso

Ibi bikubiyemo birimo utumenyetso twawe twose twabitswe.

Gushyira Akamenyetso Kuri Iyi Paji...

Yongera paji igezweho mu tumenyetso twawe. Agasanduku kiganiro kazagaragazwa, bitume ushobora guhitamo umutwe w'akamenyetso no kugena aho ushaka ko kabikwa.

Kwiyandikisha kuri Iyi Paji...

Yerekana igaragazambere rya mutangamakuru nterineti yatanzwe n'urubuga rugezweho. Uhereye kuri paji y'igaragazambere, ushobora kwiyandikisha kuri mutangamakuru nterineti ukoresheje Akamenyetso Nyobora Gafunguye, musoma mutangamakuru nterineti iri kuri mudasobwa yawe, cyangwa serivisi rubuga. Niba wahisemo kwiyandikisha buri gihe ukoresheje Akamenyetso Nyobora Gafunguye cyangwa musoma mutangamakuru nterineti mu mwanya wa Mutangamakuru Nterineti wa &pref.menuPath;, paji y'igaragazambere izasimbukwa.

Gushyira Utumenyetso Ku Dufishi Twose...

Yongera udufishi twose mu idirishya rigezweho mu bubiko bw'utumenyetso bushya. Hazagaragazwa agasanduku kiganiro, bitume ushobora guhitamo izina ry'ububiko no kugena aho ushaka ko kabikwa.

Gucunga Utumenyetso...

Igaragaza Mucungatumenyetso, idirishya ushobora guhinduriraho utumenyetso twawe. Ushobora gushungura, guhindura izina no guhindura ibiranga by'utumenyetso twawe ndetse no kutwongeraho, kudukuraho, no kutwimura.

Ibikoresho

Yerekana byihariye agasanduku k'Ishakisharubuga. Ubwo ushobora kwandika amuga wifuza gushaka mu Rubuga.

Ibikururwa

Ifungura Mucungibikururwa, ushobora kubonamo ibirimo gukururwa n'ibyarangije gukururwa.

Inyongera

Ifungura mucunginyongera, aho ushobora kureba, kwinjiza, kuboneza, kuvugurura, cyangwa kuvanamo imigereka n'insanganyamatsiko byawe. Kugira ngo ubone ibindi bisobanuro, reba insanganyamatsiko mu ifashayobora ku Inyongera.

Konsole y'Amakosa

Ifungura Konsole y'Amakosa, igenda ikurikirana ibibazo ikoresheje kode ya JavaScript. JavaScript ni ururimi nyandikaporogaramu rusanzwe rukoreshwa mu kubaka za paji rubuga. Abandikaporogaramu bakoresha JavaScript kugira ngo bakore za paji rubuga ziyega kurushaho; JavaScript ikoresha akenshi mu kwemeza mu buryo buyega amafishi na buto zatoranyijwe.

Amakuru ya Paji

Igaragaza amakuru arambuye yerekeye paji rubuga, nk'ubwoko bw'inyandiko, isobeka, ingano, n'amakuru ku mutekano. Agasanduku kiganiro na ko kagaragaza amalisiti y'ibitangazamakuru n'amahuza yakoreshejwe kuri paji.

Gusiba Ibyatanzwe Bwite...

Isiba ibyatoranyijwe mu gasanduku kiganiro ka Gusiba Ibyatanzwe Bwite mu mwanya w'Ubuzima Bwite &pref.menuPath;. Igaragaza agasanduku kiganiro kemeza ku buryo mburabuzi.

&pref.pluralCaps;

Igaragaza &pref.pluralCaps; idirishya, ushobora guhinduriraho &pref.plural; nyinshi muri &brandShortName;.

Idirishya

Gutubya

Itubya idirishya rigezweho.

Ihindurangano

Yagura cyangwa ikagaruraho idirishya rigezweho.

(Gufungura Amadirishya)

Igaragaza amadirishya afunguye yose hakurikijwe imitwe yayo.

Ifashayobora

Ibikubiye mu Ifashayobora &brandShortName; Ifashayobora

Ifungura &brandShortName; idirishya ry'Ifashayobora, ribamo amakuru afite akamaro ashobora kugufasha gushakisha mu rubuga.

Bigenewe Abakoresha Internet Explorer

Ifungura iri dirishya ry'Ifashayobora rigaragaza ibisobanuro bishobora gufasha abakoresha Internet Explorer kwimukira kuri &brandShortName;.

Ibisobanuro ku Cyatangajwe

Itanga ibisobanuro byerekeye kwinjiza, kuvanamo no kuboneza &brandShortName;, ndetse n'andi makuru akomeye n'ibindi bisobanuro bishyushye. Isaba guhora kuri Interineti.

Kumenyekanisha Urubugamakuru Rwangiritse...

Ituma ushobora kumenyesha imbuga makuru zidakora neza muri &brandShortName; ku bahanzi ba &brandShortName;.

Kugenzura Ibyavuguruwe...

Igaragaza agasanduku kiganiro kagenzura ibyavuguruwe kuri &brandShortName; kandi ikakubaza niba ushaka gukurura ibyavuruwe iyo hari ibihari. Iyo icyavuguruwe cyamaze gukururwa, agasanduku kiganiro kagusaba kongera gutangiza &brandShortName; kugira ngo icyavuguruwe cyinjizwemo. Icyitonderwa ni uko izina ry'iki kigize ibikubiyemo rizahinduka igihe icyavuguruwe kirimo gukururwa cyangwa gishobora kwinjizwamo.

Ibyerekeye &brandFullName;

Igaragaza agasanduku kiganiro gafite ibisobanuro byerekeye &brandShortName;, harimo na verisiyo igezweho n'incamake y'ilisiti y'indengo.

25 Kanama 2006

Copyright © 2003-2006 Contributors to the Mozilla Help Viewer Project.