%brandDTD; %platformDTD; ]> Kuboneza &brandFullName;

Kuboneza &brandFullName;

Muri iki gice:

Imyanyabikoresho

Ibi bizakubwira uko wongera gutunganya, uhisha n'uko uvana imyanyabikoresho muri &brandShortName;. Ku batamenyereye amagambo yabugenewe, umwanyabikoresho (ubusanzwe) ni agasanduku (k'ikijuju) kaba hejuru y'umwanya ugaragaraho urubuga makuru.

Hari uburyo bubiri bw'ibanze bwo kuboneza imyanyabikoresho yo muri &brandShortName;:

Kongera Gutunganya Ibiri mu Mwanyabikoresho

Kongera gutunganya ibiri (udushushondanga, buto, udusanduku mwandiko, n'ibindi) ku mwanyabikoresho wawe,gukandisha iburyo gusunika &ctrlKey; maze ugakanda igice kibonetse cyose cy'umwanyabikoresho kitari agasanduku mwandiko noneho ugahitamo Kuboneza.... Ibi bizazana agasanduku kiganiro k'ibonezamwanyabikoresho.

Kunyereza no kurekura ikintu kibonetse cyose ushaka ucyerekeza kandi unakivana mu myanyabikoresho (hatarimo ibigize ibikubiyemo). Ushobora na none kongera gutunganya udushushondanga twamaze kugera mu myanyabikoresho utunyereza kandi ukanaturekura uko ubyifuza. Imyanyabikoresho n'ibiyigize nibimara gutunganywa uko ubishaka, ukande Byakozwe.

Ibigize Umwanyabikoresho Byihariye

Hari ibintu bike byihariye ubona iyo urimo kuboneza umwanyabikoresho. Biteye gutya:

Guhisha, Kongeraho, no Kuvanaho Imyanyabikoresho

Ushobora guhisha Umwanyabikoresho w'Ibuganya n'Umwanyabikoresho w'Ibirango niba utifuza kuyigumisha kuri mugaragaza yawe. Ntibishoboka guhisha Umwanya w'Ibikubiyemo kubera ko bidashoboka kwimurira ibiri mu bikubiyemo (Dosiye, Guhindura, Ifashayobora, n'ibindi) mu mwanyabikoresho utandukanye, kandi bigomba kuba buri gihe kuri mugaragaza.

Kugira ngo werekane cyangwa uhishe umwanyabikoresho, hitamo Kugaragaza > Imyanyabikoreshomaze ukande izina ry'umwanyabikoresho ushaka kwerekana cyangwa guhisha.

Kugira ngo wongereho umwanya w'iboneza, hitamo Kugaragaza > Imyanyabikoresho> Kuboneza. Gukanda Kongeraho Umwanyabikoresho Mushya (ku mpera y'agasanduku kiganiro). Ibi bizaguha agasanduku kiganiro ko kwandikamo izina. Niwandika izina ugakanda YEGO, umwanyabikoresho wawe mushya uragaragara. Ubu noneho ushobora kunyereza no kurekuriraho ikintu. Kugira ngo ukureho umwanyabikoresho wabonejwe, nyereza maze urekure ibintu byose biturutsemo, maze ukande Byakozwe. Ushobora no guhisha umwanyabikoresho wabonejwe nk'uko byasobanuwe haruguru.

Inyongera (imigereka n'insanganyamatsiko)

Inyongera ni uduce twa porogaramu mudasobwa duhindura cyangwa tukaboneza imigaragarire cyangwa imikorere ya &brandShortName;. Hari ubwoko bubiri bw'inyongera: imigereka n'insanganyamatsiko.

Imigereka
Imigereka yongera imikorere mishya kuri &brandShortName;. Ishobora kongeraho ikintu cyose kivuye kuri buto y'umwanyabikoresho ku kiranga gishyashya. Ituma porogaramu ishobora kubonezwa kugira ngo ishobore kujyana n'ibyo buri ukoresha akenera mu gutubya ingano n'imigaragarire ya porogaramu ubwayo.
Insanganyamatsiko
Insanganyamatsiko zihindura imigaragarire ya &brandShortName;. Zituma ushobora guhindura imigaragarire n'imiterere ya &brandShortName; no kuyiboneza uko ubyifuza. Insanganyamatsiko ishobora gusa guhindura amashusho ya buto, cyangwa guhindura buri gace k'imigaragarire ya &brandShortName;.

Kubona no Kwinjiza Inyongera

Ushobora gukurura no kwinjiza inyongera nyinshi zivuye kuri &brandShortName; Add-ons. Amashakisha kuri Interineti izabona neza izindi nyongera.

Ubusanzwe iyo ukanze ihuza kugira ngo winjize inyongera, &brandShortName; yerekana agasanduku kiganiro kakubaza uburenganzira bwo kwinjiza insanganyamatsiko. Ushobora guhitamo kwemera gukurura no kwinjiza cyangwa kureka igikorwa.

Gukoresha mucunganyongera

Inyongera zicungwa na mucunganyongera. Hitamo Ibikoresho > Inyongera kugira ngo uyifungure.

Kuvugurura Inyongera

Ku buryo mburabuzi, &brandShortName; izajya igenzura igihe habonetse verisiyo nshya muri imwe mu nyongera winjijemo. Nihagira iboneka, izahita ikujyanaho niwongera kugira icyavuguruwe winjizamo. Ushobora guhindura iyi myifatire mu gafishi k'Ibyavuguruwe k'umwanya w'Ibihanitse &pref.pluralCaps;.

Ushobora gushaka ibyavuguruwe n'intoki uhitamo umwanya w'Imigereka cyangwa Insanganyamatsiko maze ugakanda buto ya Gushaka Ibyavuguruwe. Iyo hariho ibyavuguruwe, mucunginyongera igaragaza umwanya w'Ibyavuguruwe, aho ushobora guhitamo ibyavuguruwe ushaka kwinjizamo. Kanda buto ya Kwinjizamo Ibyavuguruwe kugira ngo uvugurure ibyo byavuguruwe. Bigusaba kongera gutangiza &brandShortName; kugira ngo ibyavuguruwe bikurikizwe.

Guhagarika, Gufungura, no Kuvanamo Inyongera

Niba ushaka kuvanaho umugereka, ushobora kuwuhagarika mu gihe gito, kugira ngo bizakorohere nushaka kongera kuwufungura, cyangwa kuwuvanamo. Insanganyamatsiko zishobora gusa kuvanwamo kubera ko insanganyamatsiko zose keretse igezweho zihita zihagarikwa.

Kugira ngo uhagarike cyangwa ufungure umugereka, hitamo umugereka w'ibyo wahisemo maze ukande buto yawo ya Guhagarika cyangwa Gufungura. Kugira ngo uvane inyongera muri &brandShortName;, hitamo inyongera wifuza kuvanamo maze ukande buto yayo ya Kuvanamo. Bigusaba kongera gutangiza &brandShortName; kugira ngo ibyahinduwe bikurikizwe.

Imikorere yindi

Imikorere yindi nka Gusura Paji Ndasukirwaho na Ibyerekeye iboneka uhitamo inyongera y'ibyo wahisemo, ukanda &ctrlKey; maze ugakanda gukanda-iburyo inyongera maze ugahitamo ikintu bijyanye mu bikubiye mu bivugwaho.

Imikoro ijyanye n'imigereka cyangwa insanganyamatsiko

Kuboneza Imigereka

Imigereka akenshi itanga agasanduku kiganiro kugira ngo uboneza imikorere. Kugira ngo ufungure agasanduku kiganiro k'ibyatoranyijwe k'umugereka, kanda umwanya w'Imigereka, hitamo imigereka wahisemo, maze ukande buto yawo &pref.pluralCaps;, cyangwa ukande kabiri gusa umugereka.

Guhinduranya Insanganyamatsiko

Kugira ngo uhinduranye insanganyamatsiko winjijemo, hitamo umwanya w'Insanganyamatsiko, hitamo insanganyamatsiko y'ibyo wahisemo, maze ukande buto yayo ya Gukoresha Insanganyamatsiko. Bigusaba kongera gutangiza &brandShortName; kugira ngo ibyahinduwe bikurikizwe.

25 Kanama 2006

Copyright © 2003-2006 Contributors to the Mozilla Help Viewer Project.