%brandDTD; %platformDTD; ]> Ibijyana no Kugera kuri &brandFullName;

Ibijyana no Kugera kuri &brandFullName;

&brandShortName; irimo ibiranga byinshi kugira ngo itume ibiri muri mucukumbuzi no ku rubuga bigerwaho n'abakoresha bose, harimo abatabona neza, abatabona, cyangwa abadashobora gukoresha mwandikisho cyangwa imbeba ku buryo busesuye.

Muri iki gice:

Gukoresha Mwandikisho

Amahinanzira ya Mwandikisho

Ilisiti y'amahinanzira asanzwe iri muri &brandShortName; Amahinanzira ya Mwandikisho. Kuri Interineti, ushobora kubona imbonerahamwe y'ikigereranyo y'amahinanzira ya mwandikisho yakorewe muri &brandShortName;, Microsoft Internet Explorer, na Opera.

Gutuma Umwandiko Utoranywa Hakoreshejwe Mwandikisho

Gutuma umwandiko utoranywa hakoreshejwe mwandikisho bituma ushobora kunyura mu biri ku rubuga nkaho uri muri muhindura ibisomwagusa. Ushobora gukoresha mwandikisho kugira ngo uhitemo ibiri ku rubuga maze ukabikopororera mu bubikokoporora. Ushobora gufungura iki kiranga uhitamo &pref.menuPath;, ufungura agafishi ka Rusange kari mu mwanya w'Ibihanitse, maze ukavivura Gutumwa umwandiko utoranywa hakoreshejwe mwandikisho &pref.singular;.

Ushobora gukanda F7 igihe cyose kugira ngo ufungure cyangwa ufunge iki kiranga. Iyo ukanze F7, &brandShortName; izabaza niba ushaka koko gufungura iki kiranga. Ushobora guhagarika uru rwinjiriro uhitamo Nta kongera kwerekana aka gasanduku kiganiro.

Gutangira Kubona Igihe Utangiye Kwandika

Gutangira kubona igihe utangiye kwandika bituma ushobora kubuganya vuba vuba werekeza ku mwandiko cyangwa ku mahuzanyobora ari kuri paji rubuga.Iki kiranga gifite uburyo bubiri. Kanda / maze utangire kwandika kugira ngo ushake umwandiko wose uri kuri paji ugezeho, cyangwa kanda ' iri imbere y'igicenteruro cyawe kugira ngo ushake amahuzanyobora gusa. &brandShortName; izagaragaza umwandiko cyangwa amahuzanyobora ajyanye uko ugenda wandika.

Amahinanzira ya mwandikisho akurikira agenzura iki kiranga:

Ushobora guhindura imyifatire mburabuzi y'iki kiranga uhitamo &pref.menuPath;, ufungura agafishi ka Rusange k'umwanyaw'Ibihanitse, unavivura Gutangira kubona igihe utangiye kwandika &pref.singular;. Iyo ubu buryo buvivuwe, ushobora gutangira kwandika igihe cyose kugira ngo ishakisha ry'imbere mu murongo rihite ryitangiza. Ku buryo mburabuzi, amashakisha yitangiza ashaka umwandiko wose uri kuri paji. Ushobora na none gukanda ku buryo busobanutse ' cyangwa / kugira ngo utangire kubonera mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ushobora gukoresha iki kiranga kugira ngo ubone buto, utuzumwandiko n'utundi tugenzuramiterere. Shaka umwandiko uhita uza imbere y'akagenzuramiterere ushaka maze ukande Agafishi. Gukanda Agafishi bihita biva ku bishakishwa bikerekeza ku mwanya miterere ukurikira cyangwa kuri buto ikurikira umwandiko wagaragajwe.

Gukoresha Imbeba

Amahinanzira y'Imbeba Asanzwe

Ilisiti y'amahinanzira y'imbeba asanzwe iri mu &brandShortName; Mahinanzira y'Imbeba.

Imyandikire n'Amabara

Kwirengagiza Imyandikire ya Paji

Imbuga makuru zishobora kugaragaza umwandiko mu myandikire ikomeye gusomwa, n'izindi mbuga zishobora gushingira ku myandikire mburabuzi ya mucukumbuzi. Ushobora kugena imyandikire mburabuzi ujya kuri &pref.menuPath;, ugahitamo umwanya w'Ibikubiyemo, maze ugahitamo imyandikire n'ingano mburabuzi mu gice cy'Imyandikire & Amabara.

Ushobora kugaragaza imyandikire mburabuzi igenewe imisusire itandukanye, irimo serif, sans-serif, na monospace ukanda buto y' Ibihanitse. Nyamara, paji rubuga nyinshi zigaragaza imyandikire yazo bwite, bityo iyo wahisemo nta ngaruka izagira kuri izo paji. Kugira ngo wirengagize imyandikire yagenwe n'izo paji, vana ivivura kuri Gutuma paji zihitiramo imyandikire yazo, mu mwanya w'iyo nahisemo haruguru &pref.singular;.

Ni ngombwa kumenya ko paji rubuga zimwe na zimwe zishobora kugaragara mu buryo butari bwo bitewe n'imyandikire mburabuzi wahisemo.

Kugena Ingano y'Imyandikire Mitoya Ishoboka

Imbuga makuru zimwe na zimwe zishobora kugaragaza umwandiko ukabije kuba mutoya ku buryo udasomeka neza. Kugira ngo izo paji zishobore gusomeka neza, ushobora kugena ingano y'imyandikire mitoya ishoboka. Kuri paji rubuga zigerageza kugaragaza umwandiko mutoya cyane urutwa n'iyi ngano, &brandShortName; izongera uwo mwandiko ungane n'ingano wahisemo.

Kugira ngo ugene ingano y'imyandikire mitoya ishoboka, jya kuri &pref.menuPath;, uhitemo umwanya w'Ibikubiyemo, maze ukande buto y'Ibihanitse mu gice cy' Imyandikire & Amabara. Ushobora kugena ingano y'imyandikire mitoya ishoboka uhereye ku bikubiyemo binyerezwa.

Ni ngombwa kumenya ko paji rubuga zimwe na zimwe zishobora kugaragara mu buryo butari bwo bitewe n'ingano y'imyandikire mitoya ishoboka wayisemo.

Guhindura Ingano y'Umwandiko wa Paji

Ushobora guhindura mu gihe gitoya ingano y'umwandiko uri kuri paji rubuga ibonetse yose muri Kureba > ibiri mu Ingano y'Umwandiko. Ingano nshya izagumaho kugeza ufunze idirishya cyangwa agafishi ka mucukumbuzi yawe, nubwo waba ubuganya werekeza ku rubuga rutandukanye.

Amahinanzira ya mwandikisho akurikira agenzura ingano y'umwandiko:

Ni ngombwa kumenya ko paji rubuga zimwe na zimwe zishobora kugaragara mu buryo butari bwo iyo wongeye cyangwa ukagabanya ingano y'umwandiko.

Kwirengagiza Amabara ya Paji

Imbuga makuru zimwe na zimwe zishobora kugaragaza amabara y'umwandiko n'ay'imbuganyuma atagaragara neza, naho izindi mbuga zikaba zishobora gushingira ku mabara mburabuzi ya mucukumbuzi. Ushobora kugena amabara mburabuzi yawe ujya kuri &pref.menuPath;, ugahitamo umwanya w'Ibikubiyemo, maze ugakanda buto y'Amabara iri mu gice cy' Imyandikire & Amabara. Ushobora kugena umabara y'umwandiko n'ay'imbuganyuma, ndetse n'amabara mburabuzi y'amahuzanyobora yasuwe n'atasuwe. Ushobora na none kugena niba amahuzanyobora agomba gucibwaho akarongo.

Nyamara, paji rubuga nyinshi zigena amabara yazo bwite, bityo amabara wahisemo ntazakurikizwa. Kugira ngo wirengagize amabara yagenwe na paji rubuga, vana ivivura kuri Gutuma paji zihitiramo amabara yazo, mu mwanya w'amabara nayisemo haruguru &pref.singular;.

Gukoresha Ingingo Ifite Inyuranyamigaragarire Ihanitse

&brandShortName; ihita itahura ko urimo gukoresha ingingo ifite Inyuranyamigaragarire Ihanitse maze ikagaragaza ibintu byose biri mu mbata yawe y'ibara rifite inyuranyamigaragarire rihanitse. Ibi byirengagiza andi magenamiterere ya mucukumbuzi cyangwa ya paji rubuga, kandi bigira ingaruka ku migaragarire ya &brandShortName; ubwayo (ibikubiyemo, amadirishya, n'udusanduku kiganiro twose) n'ibiri kuri paji rubuga zose usuye.

Kugira ngo ukoreshe ingingo ifite Inyuranyamigaragarire Ihanitse, jya kuri Ibiri mu Itangira > Umwanya Ngenzura > Uburyo bwo Kugerwaho > Kugaragaza maze uvivure Gukoresha Inyuranyamigaragarire Rihanitse &pref.singular;.

Kugenzura Ibiri ku Rubuga

Gufunga Amadirishya y'Ibyirambura

Reba Kugenzura Ibyirambura kugira ngo ubone ibisobanuro byerekeye gufunga amadirishya y'ibyirambura.

Gufunga Apuleti za Java

Paji rubuga zimwe na zimwe zitanga ubumenyi mikoranire bwinshi hakoreshejwe apuleti za Java™ . Nyamara, abakoresha bizera ivuganya rikoresha mwandikisho bashobora guhura n'ibibazo bitewe na apuleti zimwe na zimwe za Java zihita ziha icyerekezo kandi ntizitange uburyo bwo kuva muri apuleti kugira ngo babuganye mu gice gisigaye cya paji rubuga. Niba ufite iki kibazo, ushobora guhagarika Java ujya kuri &pref.menuPath;, uhitamo Ibikubiyemo maze ukavana ivivura kuri Gufungura Java &pref.singular;.

Gukumira Imyifatire ya JavaScript

Ushobora gufunga JavaScript yose ujya kuri &pref.menuPath;, uhitamo umwanya w'Ibikubiyemo, maze ukavana ivivura kuri Gufungura JavaScript. Paji rubuga zimwe na zimwe zishingira kuri JavaScript bityo zigashobora kudakora neza iyo JavaScript ihagaritswe.

Niba utifuza guhagarika JavaScript yose, hari na none amagenamiterere ahanitse ya JavaScript menshi akumira imyifatire y'uduporogaramu. Ukiva ku kazuvivura ka Gufungura JavaScript, kanda buto y' Ibihanitse kugira ngo ufungure idirishya ry' Amagenamiterere Ahanitse ya JavaScript. Ushobora kugenzura niba uduporogaramu twemerewe kwimura cyangwa guhindura ingano y'amadirishya ariho, kuzamura cyangwa kumanura amadirishya, guhagarika cyangwa gusimbura ibikubiye mu bivugwaho, guhisha umwanyamimerere, cyangwa guhindura umwandiko wo mu mwanyamimerere.

Imikoranire n'Ikoranabuhanga Ribereye Abamugaye

Amakuru aheruka yerekeye imikoranire n'ikoranabuhanga ribereye abamugaye ryigenga aboneka ku muyoboro wa Interineti wa Kujya kuri Mozilla: Imikoranire n'ikoranabuhanga ribereye abamugaye.

Kubona Ifashayobora kuri Interineti

Freedom Scientific icunga amalisiti menshi y'ihanamakuru nterineti y'abakoresha JAWS.

GW Micro icunga amalisiti menshi y'ihanamakuru nterineti y'abakoresha Window Eyes.

Ushobora also gushyira ibibazo byerekeye imikoreshereze kuri &brandShortName; Ihuriro nterankunga.

22 Gicurasi 2006

Copyright © 2003-2006 Contributors to the Mozilla Help Viewer Project.